Umuhanzi Meddy yabwiye amagambo meza umugore we, Mimi Mehfira, wizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 18 Ukuboza buri mwaka, avuga ko amukunda kurenza uko yabisobanura.

Ati “Ngukunda kurenza uko nshobora kubisobanura!”.
Meddy yakoze ubukwe na Mimi Mehfira ufite inkomoko muri Ethiopia tariki 23 Gicurasi 2021, bubera muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bombi bamaze kubyarana umwana w’umukobwa bise ‘Myla Ngabo’ wavutse tariki 22 Werurwe 2022.