Urujijo ku gitaramo cya Jose Chameleone i Kigali

Icyamamare mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi nka Dr. Jose Chameleone, ntabwo agitaramiye i Kigali kubera uburwayi bukomeje kumuzengereza.

Byari biteganyijwe ko azataramira i Kigali taliki 3 Mutarama muri Kigali Universe nyuma y’imyaka itandatu adataramira mu Rwanda.

Uyu muhanzi ukiri mu bitaro ntabwo aragira icyo avuga kuri iki gitaramo mugihe n’abari bamutumiye bataremeza niba atakije.

Gusa, Jose Chameleone amaze iminsi arwaririye mu bitaro bya “Nakasero Hospital” muri Uganda aho yagiye yo kubera kunywa ibiyobyabwenge cyane birimo inzoga nk’uko byemejwe n’umuhungu we Abba Marcus Mayanja.

Magingo aya amakuru agera ku kinyamakuru cya Big Eye cyo muri Uganda, aravuga ko uyu muhanzi agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwivurizayo.

Batangaza ko mu Cyumweru gitaha Chameleone ari bwo azafata indege akazivuriza mu bitaro bya “Allina Health Mercy Hospital” bihererye muri Minnesota.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *