Muri Vietnam bari gukumira Squid Game 2

‘Squid Game’ yatumye abanya-Vietnam, bacika ururondogoro nyuma y’amagambo ya bamwe mu bakinnyi b’iyi filime bumvikanamo baganira ku ntambara yamaze imyaka 20 iba muri iki gihugu giherereye ku mugabane wa Aziya.

Iyi ntambara yo muri Vietnam yabaye hagati ya 1955 kugeza mu 1975.

Igice cyatumye bamwe mu banya-Vietnam bacika ururondogoro muri ‘Squid Game’, ni icyo umwe mu bakinnyi b’iyi filime witwa Dae-ho yumvikana aganiriza mugenzi we Jung-bae, ku rugendo rwe mu gisirikare.

Dae-ho aba avuga ko Papa we yamwohereje kurwana muri Vietnam kugirango akomere kuko nawe yari umusirikare warwanye iyo ntambara.

Jung-bae ahita amusubiza ati “So ashobora kuba yari umuntu w’icyubahiro.”

Aya magambo yateje impaka mu baturage b’Abanya-Vietnam, bavuga ko gushimagiza abasirikare b’Abanya-Koreya y’Epfo nk’abantu “b’icyubahiro” kubera uruhare bagize mu ntambara ya Vietnam bidakwiriye.

Bamwe basabye gukumira iyi filime, ndetse no kuyihagarika muri Vietnam.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi bakuru yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Vietnam, yagize ati “Turaza gutanga igisubizo ku mugaragaro nyuma yo gusuzuma neza. Niba Squid Game 2 yararenze ku mategeko, turafata ingamba zikwiye zikurikije amategeko.”

Mu ntambara ya Vietnam, Koreya y’Epfo yoherejeyo abasirikare ibihumbi 320 ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu maso y’Abanya-Vietnam, igisirikare cya Koreya y’Epfo gifatwa nk’icyagiye kwivanga mu ntambara yabo y’ubwigenge kandi bitari bikwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *