Miss Mutesi Jolly aravugwa mu rukundo n’umuherwe w’imyaka 58

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yaciye amarenga ko ari mu rukundi n’umuherwe w’imyaka 58 ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Miss Mutesi Jolly yaciye amarenga y'urukundo

Uyu mukire wo muri Tanzania azwi nka Lugumi Saidi Hamad, akaba yaramamaye kubera sosiyete ye y’ubucuruzi yise ’Lugumi Enterprises’.

Aba bombi baciye amarenga y’urukundo rwabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Aho uyu mugabo yagiye ku rukuta rwa Instagram rwa Jolly Mutesi atanga igitekerezo ku ifoto uyu mukobwa yari amaze gusangiza abakunzi be, amushimira kuba yarahisemo kumukunda.

Lugumi Saidi Hamad uri mu bashoramari bakomeye muri Tanzania yagize ati “Uhora uri mwiza cyane kandi warakoze kunkunda!”

Uyu mukobwa na we atazuyaje yahise amusubiza ati “Naguyemo,” bituma benshi bibaza niba aba bombi baba bari mu rukundo.

Iyo usuye konti ya Instagram y’uyu mugabo, usanga umuntu wenyine akurikira ari Jolly Mutesi.

Lugumi Saidi yashimiye Jolly kubera amwereka urukundo cyane
Luguma Saidi ni umwe mu baherwe bazwi cyane muri Tanzania
Mutesi Jolly ntabwo akunze kuvugwa cyane mu nkuru z'urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *