Umuhanzikazi Shakira wo muri Colombia utarakira igikomere cy’urukundo yatewe na Gerard Pique wahoze akinira FC Barcelone agiye kuragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Shakira yamaze kwemezwa nk’umuhanzi uzataramira abazitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cya Copa America 2024 mu karuhuko k’iminota 15 y’igice cya mbere (Halftime).
Ni mu mukino uzaba tariki 14 Nyakanga 2024 kuri ’Hard Rock Stadium’ iherereye i Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye no mu yindi mikino ikomeye nka Super Bowl, ndetse no mu bikombe bitatu by’Isi.
Uwo mukino wa nyuma uzahuza igihugu cya Colombia ari naho avuka hamwe na Argentine iheruka kwegukana igikombe cy’isi.
