Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yatunguye abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko bitakunda ko asubirana na Meddy Saleh wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana.

Shaddyboo yagarutse kuri ibi binyuze mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aho bamubazaga ibibazo by’amatsiko bamufiteho.
Umwe mu bamukurikira kuri uru rubuga yamubajije niba ashobora gusubirana na Meddy Saleh babyaranye abana babiri, Shaddyboo amubwira ko bidashoboka gusa amwubaha nk’umugabo babyaranye.
Amusubiza yagize ati “Ntibishoboka.”
Ubusanzwe Meddy Saleh na Shaddyboo babanyeho nk’umugabo n’umugore ariko batandukana muri 2016, bafitanye abana babiri b’abakobwa umukuru afite imyaka 12.