Selena Gomez yahishuye ko adashobora gutwita

Umuhanzikazi Selena Gomez yagaragaje ko adashobora gutwita bitewe n’imiti yagiye afata, ariko avuga ko azashaka uburyo bwose bushoboka yabonamo umwana.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Vanity Fair, ubwo yasohokaga ku gifuniko cy’iki kinyamakuru cy’ukwezi k’Ukwakira. Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 yavuze ko adashobora kuba yatwita umwana kubera ibibazo bitandukanye yagize biturutse ku miti yagiye ahabwa.

Ati “Ntabwo nari narigeze mbivuga ibi… ariko ku bw’amahirwe make ntabwo nshobora kwitwitira umwana. Mfite ibibazo byinshi byaturutse ku miti bikaba byashyira ubuzima bwanjye n’ubw’umwana naba ntwite mu kangaratete. Icyo cyari ikintu cyagombaga gutuma mbabara mu gihe runaka.”

Gomez mu 2015 yarwaye uburwayi bwa Lupus [butera ukwangirika k’uruhu] ndetse mu 2017 yahishuye ko yashyizwemo impyiko y’umwe mu nshuti ze witwa Francia Raisa.

Mu 2020 na bwo, yagize ikibazo cy’uburwayi bufitanye isano n’ubwo mu mutwe buzwi nka ‘Bipolar disorder’ ndetse imiti yagiye ahabwa kubera ubu burwayi bwose bwamufashe mu bihe bitandukanye ni yo yamugizeho ingaruka.

N’ubwo bimeze gutyo ariko we yemeza ko uko biri kose azashaka uko abona umwana, yaba binyuze mu gushaka umugore umutwitira cyangwa se gushaka umwana arera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *