Umuhanzikazi w’umunyamerika Taylor Swift ayoboye urutonde rw’abahanzikazi bakize ku isi nyuma yo gukuraho Rihanna.

Forbes Magazine yatangaje ko uyu mukobwa yaciye ku bandi bahanzi b’abagore bari bari imbere ye nka Rihanna usanzwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,4$. Taylor Swift we afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,6$.
Forbes Magazine yatangaje ko umwihariko uyu muhanzikazi afite ari uko aya mafaranga yayakuye mu gucuruza umuziki we n’ibitaramo, bitandukanye na bagenzi be bari mu bahanzi 10 bakize ku Isi.
Uyu mukobwa muri Mata 2024 nibwo yinjiye ku rutonde rw’abatunze miliyari y’idolari nyuma y’imyaka 17, amaze atangiye umuziki.
Taylor Swift yinjiye kuri uru rutonde nyuma y’aho mu 2023 yari afite umutungo wa miliyoni 600$. Umutungo we watumbagiye abikesha ibitaramo bizenguruka Isi bya ‘Eras Tour’ hamwe na filime yabikozeho yitwa ’The Eras Tour Movie’ ndetse n’umuturirwa yagurishije yari afite mu Mujyi wa New York.

Taylor guhera mu mwaka ushize yakoreye ibitaramo mu mijyi irenga 21 muri Aziya, Australia n’u Burayi.
Uyu mukobwa asigaje ibindi bitaramo 18 azakorera muri Miami muri uku kwezi, ndetse akabisoreza ku cyo azakorera mu Mujyi wa Vancouver muri Canada; ku wa 8 Ukuboza uyu mwaka.