Icyamamare muri sinema Umwongereza Idris Elba yatangaje ko mu myaka itarenze 10 azaza gutura ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yatangaje ko yifuza kuza gutura muri Afurika kuko ashaka guteza imbere uruganda rwa sinema ku Mugabane wa Afurika.
Ibikorwa byo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika, yabitangiriye muri Ghana na Zanzibar muri Tanzania, aho yahubatse studio zitunganya filime.
Ati ” Ndatekereza ko nzimukira muri Afurika nko mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere Imana n’ibishaka. Iyi ni imyaka icumu nshaka kuba ndi kuri uyu mugabane.
“Ngiye kujya Accra muri Ghana, ngiye kujya Freetown muri Sierra Leone, ngiye kujya muri Zanzibar. Ngiye kubabwira uburyo sinema ari ikintu cy’ingirakamaro.”

Idris Elba w’imyaka 52, yavukiye i London mu Bwongereza avuka ku babyeyi bo muri Afurika aho se akomoka muri Ghana naho nyina agakomoka muri Sierra Leone.