Makeup wakoresha bitewe n’aho ugiye ukahacana umucyo

Ubundi umutungo ukomeye w’umugore cyangwa umukobwa, ubwiza buza mu bya mbere . Ni nayo mpamvu aho uzasanga umukobwa cyangwa umugore hose, utahabura ibikoresho byose bishobora gutuma agaragara neza mu bandi.

Make up ni kimwe mu bintu bitajya bibura mu isakoshi y’umukobwa cyangwa umugore. Hari uburyo bwinshi bwa makeup bwagufasha bitewe n’aho ugiye n’icyo ugiye gukora.

Mu gihe gisanzwe, ubundi umukobwa cyangwa umugore aba akwiriye kwifashisha foundation nziza, agatunganya ibitsike neza, akanaha isura ingano ashaka, bimwe bita ‘contouring’ hamwe na ‘lipstick’ itagaragara izwi nka ‘nude’.

Mu gihe ugiye mu kazi ko mu biro, naho uzakenera makeup nyayo kugira ngo ugumane umwimerere kandi ugume uri mwiza.

Mu gihe nk’icyo wahitamo ‘moisturizer’ uruhu rwawe rukaguma rutoshye, ‘foundation’ nziza ijyanye n’uruhu rwawe ndetse na ‘concealer’ igufasha guhisha amabara y’umukara munsi y’amaso. Mu gihe udakunda makeup wagerageza aka ‘lipstick’ gafite ibara.

Abantu bakunda kuvuga ko badakoresha ‘makeup’ mu gihe bagiye mu myitozo ngorora mubiri ariko birashoboka. Hari bintu bikeya byagufasha gusa neza nubwo uba uri muri siporo nka ‘lipstick’ itagaragara, ’thermal water spray’ ifasha uruhu kudahindagurika bitewe n’ubushyuhe.

Si byiza kwisiga foundation na ‘concealer’ mu gihe ugiye muri siporo kuko ubushyuhe burabyangiza.

Ku bakunda gutembera nabo, ntabwo bijya kure y’ibya siporo. Ushobora kwisiga makeup nkeya. Hari bimwe mubyo wakitwaza nka ‘hydration mask’ yifashishwa ku bantu bagira uruhu rukomeye. Witwaza kandi udukoresho duhanagura mu maso tuzwi nka ‘BB cream’ mu mwanya wa ‘foundation’, ‘concealer’, eyeliner na ‘mascara’nkeya.

Ku nkumi zitabiriye ibirori birangiza amashuri, umuntu aba agomba kwitwaza makeup irenze isanzwe.

Mu byo yitwaza harimo ‘eyeshadow’ basiga hejuru y’amaso kandi ibigomba kugaragara ugahitamo amabara ajyanye n’imyambaro wahisemo. Witwaza ‘concealer’, ‘foundation’ ihagije na ‘liptick’.

Mu gihe wasohokanye n’umugabo cyangwa umusore, mu byagufasha kuhacana umucyo harimo ‘lipstick’ y’umutuku, amaso ukayasiga cyane kurenza ibindi, ukaba wakwisiga na ‘foundation’ idakabije .

Bigufasha kugaragara nk’ufite uruhu rw’umwimwerere. Ibyo usiga amaso nka ‘eyeshadow’ nabyo biba bigomba kuba bidakabije.

Mu gihe ugiye mu nama igendanye n’ubucuruzi, ni byiza kwirinda ‘lipstick’ yaka cyane nk’umutuku cyangwa iroza, ahubwo ugakoresha izitagaragara ndetse n’ama ‘eyeshadow’ akaba make.

Mu gihe k’impeshyi abantu bakunda kujya koga. Uba wibaza uko wasa neza kandi ukaba mwiza. Mu gihe nk’icyo ukoresha bimwe mu bikoresho bya ‘makeup’ bitangizwa cyangwa ngo byinjiremo amazi nka ‘eyeliner’.

Iyo wasohokanye n’inshuti nko mu kabyiniro cyangwa kureba filime, uba ukeneye makeup nyinshi kurusha izo usanzwe ukoresha mu buzima busanzwe igendanye n’imyambaro wateganyije.

Mu byo ukoresha harimo ‘eyeshadow’ cyane nk’ifite ibara risa nka zahabu na ‘lipstick yaka cyane.

Mu gihe mwateranye nk’umuryango, ni igihe kiza cyo kuganira, mukagirana n’ibihe byiza. Birazwi ko mu muryango wambara imyambaro isanzwe bityo na makeup iba igomba kuba nke.

Ukoresheje Foundation nkeya, lipststik nkeya na contour biba ari ibyo, uhacana umucyo.

One thought on “Makeup wakoresha bitewe n’aho ugiye ukahacana umucyo

  1. Watch videos from the guy’s viewpoint to feel just like you’re right in the middle
    of the action and get a good view! You could find big booties
    in just about any other category you can think about!
    Whether you’re into curvy teenagers, attractive MILFs, or thick Asians,
    they all have a spot here. Check out the bouncing, backshots, and amazing action in group sex, gangbangs, anal, one-on-one, and much more. https://young-webcqer025814.blognody.com/28229510/i-do-not-need-to-spend-this-a-lot-time-on-how-to-take-sexy-nudes-how-you-about

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *