Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yisanze mu itsinda rimwe n’igihugu cya Nigeria mu gishaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 2025.

Mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’epfo habereye tombola yo gukora amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.
Ikipe y’igihugu Amavubi yisanze mu itsinda rya D aho iri kumwe na Benin, Libya na Nigeria.
Nigeria na Benin ubu banarikumwe na Amavubi mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Ni amatsinda 12 buri tsinda rigizwe n’amakipe 4 aho muri buri tsinda hazajya hazamuka amakipe 2 akaba ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizibera muri Maroc.
Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka.