Umukinnyi wa filime z’urukozasoni arashinja P. Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina

Ibibazo bikomeje kwiyongera kuri Sean ‘Diddy’ Combs uherutse gushyira muri cyamunara inzu ye iri mu mujyi wa Los Angeles kuri miliyoni 70$, nyuma y’uko igabweho igitero na FBI muri Werurwe 2024 muri misiyo ijyanye no gukusanya ibimenyesto ku byaha bitandukanye uyu muraperi aregwa.

Kuri ubu Adria English wahoze akina filime z’urukozasoni yanjyanye mu nkiko P. Diddy amushinja kumukorera ibyaha bifitanye isano n’ihotera rishingiye ku gitsina ndetse no kuba yaramucuruje mu bikorwa by’uburaya ubwo yari umukozi we kuva mu 2004 kugeza mu 2009.

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu kirego cya paji 114 cyatanzwe ku wa 3 Nyakanga 2024 mu rukiko rwo mu majyepfo ya New York, gitanzwe na Adria English avuga ko P Diddy yamushoye mu buraya binyuze mu birori by’abambaye imyenda y’umweru yeteguraga iwe mu rugo.

Iki ni ikirego cya cyenda gitanzwe kuri P Diddy kuva mu Ugushyingo 2023 byose bimushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

One thought on “Umukinnyi wa filime z’urukozasoni arashinja P. Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina

  1. It is a pleasure to read this weblog, thanks to its up-to-date information and interesting posts. Look into my web page 85N for some really good points and find out more about Cosmetics.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *