Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yavuze ko ibibazo by’amashyari n’amakimbirane biri mu ruganda rw’imyidagaduro atari urwenya ko ahubwo biri guterwa n’abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga hamwe n’ubwamamare.

Miss Jolly ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X yahoze ari twitter. Muri ubwo butumwa yatanze yagize ati “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya.”
“Abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare. Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi bushya uruganda rugashyirwa ku murongo.”
Akomeza avuga ko ahandi uruganda rw’imyidagaduro ruri mu byinjiza agatubutse, bityo hakwiriye kubaho kureba ku bibera aho abantu batabona.
Ati “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu duce dutandukanye tw’isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”