The Ben yababariye Fatakumavuta amusabira kurekurwa

Umuhanzi The Ben yatangaje ko yababariye umunyamakuru Sengabo jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta nyuma y’uko afunzwe azira ibyaha birimo kumusebya.

Mu butumwa The Ben yanyujije kuri Instagram ye kuri uyu wa 06 Ukwakira buherekeje n’ifoto ya Fatakumavuta, yavuze ko yahisemo urukundo no kubabarira.

Muri ubwo butumwa yavuze ko yifuza ko yabona ubutabera kandi akomeje no kumusengera kugira ngo abe yarekurwa, dore ko aza gusomerwa kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024 saa 15h00.

Mu magambo ya Ben ati:”Kuri nge urukundo ruzahora rutsinda urwango. Umucyo utsinde umwijima. Ubutabera bukwiye kujyana n’impuhwe.”

The Ben ahaye imbabazi Fatakumavuta nyuma y’uko mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 5 Ugushyingo, yagaragaje kuticuza ibyo yavuze kuri Ben kuko yemeje ko yavuze ko uyu muhanzi arizwa n’ubusa kandi bikaba ari ibyo abikora, rero ko nta cyaha yakoze.

Icyakora, uyu Fatakumavuta akurikiranweho ibindi byaha birimo kunywa urumogi n’ubwo yabiteye ishoti akabihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *