Byamaze kwemezwa ko umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Tariki ya 14 Nzeri 2024 ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira ikipe ya APR FC kuri Stade Amahoro, ariko ntiwakinwa kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinaga imikino ya CAF Champions League.
Nyuma uyu mukino wongeye gushyirwa ku i tariki ya 19 Ukwakira, ariko APR FC ibyamaganira kure ivuga ko yabanza gukina ibindi birarane by’Umunsi wa Mbere n’uwa Kabiri.
Biteganyijwe ko uyu mukino uzakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera.