Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagumye ku mwanya wa 124 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024.

kipe y’u Rwanda yari kuri uyu mwanya ku rutonde rwaherukaga gusohoka mu Ugushyingo, nyuma yo kwitwara neza muri imwe mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
Urutonde rwashyizwe hanze na FIFA, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanyeganyeze kuko rwagumye ku mwanya wa 124 ndetse ntirwakunguka n’inota na rimwe rugumana 1136.06.
Ku rwego rw’Isi, Argentine ni iya mbere ikurikiwe n’u Bufaransa mu gihe u Bwongereza na Brésil na byo biri mu myanya ine ya mbere.
Ibihugu bitanu bya mbere muri Afurika ni Maroc ya 14, Sénégal ya 17, Misiri 33, Algeria 37 na Nigeria ya 44 ku Isi.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61, Uganda ikaba iya 88, Tanzania ikaba iya 106, Kenya ikaba iya 108 mu gihe u Burundi ari ubwa 139.