Makanyaga azarangiriza umwaka mu Bugesera mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Iminsi mikuru isoza umwaka bimenyerewe ko habamo ibirori bitandukanye cyane cyane ibihuza abantu aho twavuga ibitaramo, n’ibindi birori bihuza abantu muri rusange baba bizihiza impera z’umwaka na Noheli.

Umuhanzi Makanyaga Abdul nawe azaba asusurutsa abakunzi be batuye mu karere ka Bugesera, ni igitaramo kizaba taliki ya 31 Ukuboza 2024 mu ijoro risoza umwaka. Kizabera ahitwa Uburiza Unique Hotel iherereye ahitwa Kariyeri.

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba kugeza twinjiye mu mwaka mushya wa 2025.

Makanyaga Abdul azafatanya n’itsinda rimaze igihe kinini rimucurangira ryitwa ‘Inkumburwa Band’ ndetse n’umusore ukiri muto uzaba uri kuvanga imiziki uzwi ku izina rya ‘DJ Khadabla’.

Makanyaga Abdul w’imyaka 77 y’amavuko ni umuhanzi n’umucuranzi mu myaka isaga 50 ikaba irenga akora umuziki akaba afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda dore ko afite indirimbo nyinshi zakunzwe kuva kera zimenyerewe ku izina ry’ibisope.
Ubwo Twaganiraga Makanyaga yatubwiye ko yishimiye kuba agiya gutaramira Abanya Bugesera akaba abizeza kuzabaha ibyishimo kandi ko bazacinya akadiho.

Ati “Tuzatarama bitinde cyane mu ndirimbo mwakunze muri benshi”
Uyu muhanzi yamamaye mundirimbo nyinshi zirimo “Hashize iminsi, urukundo, indwara y’umutima, mporeza umutima, suzana…”

Menya ku mateka ya Makanyaga Abdul

Makanyaga Abdul yavukiye muri Komini Ngoma ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye. Ku myaka itatu (1950) yajyanye n’ababyeyi be i Muyinga mu Burundi bajyanywe n’Ababiligi se wa Makanyaga yakoreraga mu by’amashanyarazi ariko nyuma baje kugaruka mu Rwanda baturutse i Bujumbura.

Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n’izindi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n’abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira.

Usibye kuba umuhanzi n’umucuranzi, Makanyaga ni n’umwe mu bakinnyi ba mbere b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Kiyovu Sports usibye ko atatinzemo kubera imvune.
Mu myaka Irenga 50 amaze mu mwuga, Makanyaga arakihagazeho haba ku ijwi n’ubuhanga mu gukirigita gitari.

Inyubako izaberamo igitaramo cya Makanyaga

DJ Khadabla uzaba ari kuvanga imiziki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *