Umuhanzi w’umuraperi Neg G The General yapfushije umwana we w’umuhungu yaherukaga kwibaruka azize uburwayi bw’ubuhumekero.

Mu butumwa yegeneye abakunzi be, Neg G The General yagize ati “Umuhungu wanjye nari mperutse kwibaruka yitabye Imana, ruhukira mu mahoro mwana wanjye. Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse.”
Uyu mwana, yari amaze igihe mu bitaro yitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.
Umwana wa Neg G The General witabye Imana yari uwa gatatu akurikira imfura ye ifite imyaka 16 ndetse n’ubuheta bwe bufite imyaka 11.