Inda y’umubyeyi irubahwa ntiyanikwa ku gasozi – Rutangarwamaboko yanenze Pamella

Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste yanenze imyitwarire ya The Ben na Pamella, baheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi ikagaragaramo umugore we yerekana inda y’imvutsi y’imfura bagiye kwibaruka.

Rutangarwamaboko yabigarutseho mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanditse avuga ko umugore utwite akwiriye kubahwa no kwiyubaha ubwe.

Mu butumwa bwe yagize ati “Duhane Duhanure […] utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Mu butumwa bwa Rutangarwamaboko bamwe batanze ibitekerezo bagaragaza ko yavuze ukuri, mu gihe abandi bamufashe nk’utazi aho ibihe bigeze muri iki kinyejana cy’ikiragano gishya.

The Ben kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True love’ igaragaramo amashusho y’umugore we, Uwicyeza Pamella, atwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *