Ruger utegerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024, yageze i Kigali kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024.

Mugenzi we bazafatanya muri iki gitaramo Victony we ategerejwe kugera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 28 Ukuboza 2024.
Ruger na Victony bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Intore Entertainment ifatanyije na BK Arena.
Victony, ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.
Ruger akigera i Kigali yahise akorana ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena ari naho hazabera iki gitaramo.

Si ubwa mbere Ruger aje gutaramira mu Rwanda