Inkongi ikomeye yibasiriye Los Angeles yatumye abarenga ibihumbi 130 basabwa kuva mu byabo. Iki kiza cyageze ku barimo abahanzi n’abanditsi bananirwa kwihangana, batangira gufata amashusho n’amafoto basangiza ababakurikira kubera agahinda k’ibyabo byahangiritse, mu gihe abandi bo bagaragaza ko bamaze kwimurwa mu nzu zabo.

Ikinyamakuru cya TMZ cyerekanye amashusho y’inkongi yibasira inzu ya Adam Brody na Leighton Meester, n’iya Anna Faris, amakuru akavuga ko inzu ya Billy Crystal, Eugene Levy, na John Goodman nazo zahiye.
Billy Crystal yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Njye na Janice twatuye muri uru rugo guhera mu 1979. Ni ho twarereye abana n’abuzukuru bacu. Buri gice cy’inzu cyuzuyemo urukundo n’amateka adashobora gusibangana. Turababaye cyane ariko tuzatsinda ibi tubikesha urukundo rw’abana bacu n’inshuti. Abaturage ba Pacific Palisades ni abantu bafite umutima ukomeye kandi tuzi ko bizongera gusubira ku murongo mu gihe gito. Ni ho iwacu.”
Inzu ya Paris Hilton iri i Malibu yahiye, Paris Hilton yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo agaragaze akababaro k’umuryango we.

Yagize ati “Biragoye kubivuga. Ndi kumwe n’umuryango wanjye, tureba amakuru, tukabona inzu yacu i Malibu iri gushya kugera hasi ni ibintu tutakwifuza ko hari undi wahura na byo. Iyi nzu ni yo twubakiyemo amateka yacu, ni ho Phoenix yatereye intambwe ze za mbere, kandi ni ho twatekerezaga kubakira izindi nzozi z’ubuzima bwa burundu hamwe na London. Nubwo ibyo twatakaje biremereye, ndashimira Imana ko umuryango wanjye utekanye.”