Nyuma y’uko umuhanzikazi w’umunyamerika Chloe Bailey agaragaye muri Nigeria mu mpera z’umwaka washize yagiranye ibihe byiza na Burna Boy bikavugwa ko bari mu rukundo, yabikomojeho.

Mu kiganiro ‘The Breakfast Club,’ yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye muri Nigeria, ahamya ko yajyanye ahantu henshi na Burna Boy harimo mu tubyiniro n’ahandi henshi.
Abajijwe uko yiyumvaga igihe yari yasohokanye na Burna Boy niba kandi bakundana, yashimangiye ko ari umukobwa ukuze bihagije, anavuga ko yakunze ibihe byiza yagiriye muri Nigeria, ibyo benhsi bemeje ko bashobora kuba bari mu rukundo.