Dj Brianne yapimwe ibiyobyabwenge aratungurwa

Dj Brianne bamupimye ibiyobyabwenge basanga ari mutaraga, ibintu nawe byatunguye cyane nkuko yabitangaje ari gushima Imana kuba ntabyo bamusanzemo.


Ibi bibaye nyuma y’uko itsinda ririmo Kwizera Emelyne riherutse gutabwa muri yombi kubera gushyira hanze amashusho yabo y’urukozasoni rikanapimwa bareba niba nta biyobyabwenge bakoresha.

Barapimwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge birimo Urumogi, mu buhamya batanze bavuze ko babisangiraga na DJ Brianne.

Nyuma DJ Brianne yakozweho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse arapimwa, gusa mu maraso ye ntibabisangamo.

Dj Brianne avuga ko yigeze kubinywaho ariko nyuma aza gukizwa arabihagarika ariyo mpamvu nta kintu bigeze bamusangamo.

Dj Brianne basanze nta kiyobyabwenge kiri mu mubiri we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *