Nyampinga wa Uganda yasubije abakomeje kumwataka bamushinja kuba Umunyarwanda

Muhoza Trivia Elle uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2025/2026, yatangaje ko atajya atakaza umwanya we asoma ibitekerezo by’abamwataka ku mbuga nkoranyambaga bamushinja ko ari Umunyarwanda, ahubwo we icyo ahanze amaso ni uburyo yatera indi ntambwe mu marushanwa Mpuzamahanga y’ubwiza.
Ati “Ntabwo njya nsoma ibitekerezo nk’ibyo. Inshuti zange nizo zikomeza kubimenyereka, bakabona abo bavuga ko ntari Umugande bambwira ko ngomba gusubira mu gihugu cyange…”
Yakomeje avuga ko ikintu gikomeye yigeze gusoma, ari umuntu wigeze kwandika avuga ko bazamubabaza kugira ngo asubire iwabo mu Rwanda, kuko batiyumvisha uburyo ahabwa ikamba kandi atari Umugande.
Trivia avuga ko abavuga ko ari Umunyarwanda babyemeza bashingiye ku buryo agaragara, gusa we akabasubiza avuga ko ababivuga batamuzi, akavuga ko abamucira imanza ubwo ariko baba babyumva ariko we atabyitayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *