Abahanzi Vestine na Dorcas bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye gusubukura igitaramo bari bafite muri Canada cyari cyimaze imyaka igera kuri ibiri cyarasubitswe.
Iri tsinda ry’abavandimwe ryamaze kwemeza ko rizakora icyo gitaramo cyizabera mu mujyi wa Vancouver.
Iki gitaramo kizaba taliki ya 18 Ukwakira 2025, gusa amakuru ahari ni uko bazajya no mu y’indi mijyi yo muri icyo gihugu bahakorera ibitaramo.
Iki gitaramo cyemejwe nyuma y’uko mu 2023 aba bahanzi byari byavuzwe ko bagomba kujya gutaramira muri Canada ariko biza guhagarara mu buryo butunguranye.
Vestine na Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.