{"id":1052,"date":"2024-12-13T16:55:31","date_gmt":"2024-12-13T14:55:31","guid":{"rendered":"https:\/\/divvanews.com\/?p=1052"},"modified":"2024-12-13T16:56:12","modified_gmt":"2024-12-13T14:56:12","slug":"waba-umuti-ikiyobyabwenge-ingaruka-zumuziki-ku-mikorere-yumubiri-nintekerezo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/2024\/12\/13\/waba-umuti-ikiyobyabwenge-ingaruka-zumuziki-ku-mikorere-yumubiri-nintekerezo\/","title":{"rendered":"Waba umuti n&#8217;ikiyobyabwenge&#8230; Ingaruka z\u2019umuziki ku mikorere y\u2019umubiri n\u2019intekerezo"},"content":{"rendered":"\n<p><em><br><\/em>Turi\u00a0 mu gihe cy\u2019iterambere n\u2019umuvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga kandi abatuye\u00a0 uyu mubumbe\u00a0 bafite ibyo bakunda kumva, kureba, kuvuga n\u2019ibindi. Nyamara ibintu byose ntibishimisha abantu ku rwego rumwe, hari abashimishwa no gukina imikino itandukanye abandi bagahitamo kuririmba.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full is-resized\"><img alt=\"\" loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"520\" height=\"272\" src=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/6f04bab4-656f-4878-a245-a50f386a499b_1024x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-1053\" style=\"width:840px;height:auto\" srcset=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/6f04bab4-656f-4878-a245-a50f386a499b_1024x1024.jpg 520w, https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/6f04bab4-656f-4878-a245-a50f386a499b_1024x1024-300x157.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 520px) 100vw, 520px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Icyo nshaka kugeza ku basomyi b\u2019uru rubuga ni uburyo umuziki nk\u2019ikintu gikunzwe cyane ku isi ufite ingaruka ku mubiri n\u2019intekerezo zacu, ubisoma abyitondere kuko si amagambo yanjye ahubwo n\u2019ibyashyizwe ahagaragara n\u2019inzobere muri muzika. Na none iyi nkuru irerekeza ku umuziki wemewe n\u2019ijambo ry\u2019Imana.<\/p>\n\n\n\n<p>Ese wigeze kuba umuririmbyi? kuririmba biragushimisha? Uririmba ibyo uzi? Ni iki gituma uririmba? Ese uririmba ibyo Imana yemera? Ese kuririmba byakunguye iki? Ibi bibazo biradufasha cyane gusobanukirwa n\u2019umuziki icyo uri cyo n\u2019ingaruka ufite.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong>Umuziki ni iki?<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p>Umuziki ni uburyo bwo kurangira kw\u2019ikintu runaka.\u00a0Iyo kurangira kubaye mu buryo bukurikije amategeko karemano yashyizweho n\u2019Imana ubwayo bibyara\u201dijwi\u201d ariko iyo bibaye mu buryo butubahirije\u00a0 ayo mategeko bibyara\u201durusaku\u201d ibi byavuzwe na Willy Winandy.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuziki rero nyakuri ni ukomoka ku majwi&nbsp; akaba ari nayo mpamvu abaririmbyi bamwe bajya bibeshya ko bari kuririmba nyamara bari gusakuza gusa bitewe no kutamenya ayo mategeko.<\/p>\n\n\n\n<p>Ese waba waragiye mu gitaramo cy\u2019indirimbo? None se wasanze baririmba cyangwa barasakuzaga?<\/p>\n\n\n\n<p>Imana yabwiraga abantu bayiririmbiraga ariko bishushanya bakora ibidakorwa. Kuririmba ni ikintu kimwe ariko gusa ni ibyo uririmba nacyo ni ikindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Abaririmbyi benshi bihisha mu makorari cyangwa mu nsengero bakaririmba\u00a0 maze abantu bagatwarwa ariko batarahindutse, bagasambana, bakagira amagambo, bakanwa inzoga bagakora n\u2019ibindi bibi nyamara mu ijuru hari Imana itabeshywa\u00a0 igihe nikigera batarihana bazahererezwa mu mugabane ubakwiriye.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong>Umuziki ufite aho ukumoka<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p>Umuziki watangiriye mu ijuru aho Marayika ukomeye ariwe Lusiferi yaririmbiraga Imana, maze ikanezerwa hanyuma akaza kwirukanwa shishi itabona bitewe no guteza akaduruvayo n\u2019imyigararagambyo mu ijuru. Nyamara ntiyongeye kuririmba ukundi ahubwo ya mpano ikomeye yarayinyazwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Mbere y\u2019icyaha umuziki wabagaho na nyuma yacyo warakomeje nkuko umugaragu w\u2019Imana yabyanditse mu gitabo cy\u2019Intangiriro 4:24.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full is-resized\"><img alt=\"\" loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"281\" height=\"180\" src=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/images-2.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-1055\" style=\"width:781px;height:auto\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Tuhabona Yubalu wabaye sekuruza w\u2019abacuranzi n\u2019abavuza imyironge &#8211; Nyuma y\u2019imyaka itari mike, Mose na Mushiki we bazanye uburyo bwo kuririmba bita\u201dantiphonale\u201dmu gifaransa, ni\u00a0 uburyo bwo kuririmba bamwe batera bagaceceka abandi bakikiriza babasubiza.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni ko byagenze igihe bari bamaze\u00a0 kwambuka inyanja itukura(Kuva,15:20). Abaheburayi bari bafite ubwoko butatu bwa muzika: &#8220;ibikoresho bahuhamo, ibifite imirya n\u2019ibyo bakubitaho imirishyo.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Byarakomeje cyane ariko mu gihe cya Yesu ntabwo muzika yari yitaweho cyane nko mu bindi bihe ahubwo nyuma yaho niho byaje gukomera.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img alt=\"\" loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"900\" height=\"555\" src=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/music-book-6168179_1920-900x555-1.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-1054\" srcset=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/music-book-6168179_1920-900x555-1.jpg 900w, https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/music-book-6168179_1920-900x555-1-300x185.jpg 300w, https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/music-book-6168179_1920-900x555-1-768x474.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 900px) 100vw, 900px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Nyuma rero&nbsp; indirimbo zihimbaza Imana zaje gushyirwa mu majwi ane (souprano,alto,basse na tenor) kugirango zitandukanwe n\u2019izindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Birababaje kubona indirimbo z\u2019Imana zimwe zisigaye zisa n\u2019izindi zose ,ni cyo gituma Imana yabwiye Mose iti:\u201d<em>Iryo jwi si urusaku rw\u2019abasakurishwa no kunesha,kandi si ijwi ry\u2019abasakurishwa no kuneshwa;ahubwo ndumva amajwi y\u2019ababyina<\/em>\u201d. Kuva 32:18<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong><br>Ingaruka z\u2019umuziki<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p>Umuziki ushobora kuba umuti\u00a0 igihe ukoreshejwe neza ariko ugahinduka ikiyobyabwenge igihe ukoreshejwe nabi. Ikintu kibabaje ni uburyo abantu bakoresha za muzika batazi ukuntu zaje n\u2019aho zaturutse .<\/p>\n\n\n\n<p>Iyo ugenzuye za muzika usanga zifitanye isano na banyirazo, amateka yabo cyangwa ibyo bari bagamije kugeraho. Yaba muzika ya Rock na Roll, Jazz, reggae n\u2019izindi nyinshi usanga zaratwaye uruhu n\u2019uruhande abasore n\u2019inkumi, abagabo n\u2019abagore.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubushakashatsi bwerekana ko izi muzika zerekeza ku byo ba nyirazo bari barabujijwe cyangwa barahishwe: ibiyobyabwenge, imibonano mpuzabitsina, uburenganzira bwabo ,ubwigomeke, ubukene, intambara n\u2019ibindi. <\/p>\n\n\n\n<p>Izi muzika rero zose zateranyirijwe mu\u00a0 cyuma kigezweho bita \u201csentetizeri\u201d. Nyamara ubwacyo si kibi ahubwo injyana gifite n\u2019abaririmbyi bagikoresha\u00a0 ni ho hari ikibazo abantu bagomba kwiga izo njyana n\u2019aho ziberekeza.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full is-resized\"><img alt=\"\" loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"760\" height=\"397\" src=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/a-Wallpapers-music-fantasy-wallpapers.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-1056\" style=\"width:840px;height:auto\" srcset=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/a-Wallpapers-music-fantasy-wallpapers.jpg 760w, https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/a-Wallpapers-music-fantasy-wallpapers-300x157.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 760px) 100vw, 760px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Umuziki rero\u00a0 ushobora kongera umusemburo urinda indwara, kurwanya uburibwe, gukemura ibibazo bijyanye n\u2019ubusinzi.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyamara muzika yihuta\u00a0 kandi basubiramo incuro nyinshi ishobora kongera umuvuduko w\u2019amaraso bigateza umuntu urupfu. Inzobere zerekana ko umuziki ushobora gutuma umuntu akora ibyo atateganyaga, ibyo atatekerejeho neza kubera ko intekerezo ziba\u00a0 zagiye mu y&#8217;indi si.<\/p>\n\n\n\n<p>Urugero uzasanga aho ibitaramo byo gusohora\u00a0 indirimbo byabaye abantu bamwe bemera gutanga n\u2019amafaranga batagira nyuma bikazarangira badahiguye ibyo bahize. Hari n\u2019abantu bimaraho utwabo kubera gutwarwa na muzika.<\/p>\n\n\n\n<p>Abaririmbyi bagenga ibitekerezo by\u2019abantu babateze amatwi nkuko umuririmbyi Mick Jagger abivuga:\u201d<em>Icyo dukora ni ukugenga ibitekerezo by\u2019abantu ndetse n\u2019ubushake bwabo kandi n\u2019andi matsinda\u00a0 y\u2019abacuranzi hafi ya yose ni uko abigenza<\/em>\u201d<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full is-resized\"><img alt=\"\" loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"286\" height=\"176\" src=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/12\/images-3.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-1057\" style=\"width:840px;height:auto\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Uwitwa Jimi Hendrix nawe mu 1960 yagize ati:\u201d<em>ushobora gukoresha muzika ugasinziriza\u00a0 intekerezo z\u2019abantu,ukazigusha ikinya, zamara gucika intege ku rugero rwo\u00a0 hejuru,ukabakoresha ibyo ushaka byose,ukabakoresha icyo ushaka cyose<\/em>\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu by\u2019ukuri rero ngiri ibanga rikoreshwa mu bitaramo by\u2019indirimbo\u00a0byinshi bishakisha agafaranga aho abantu basinzirizwa na muzika bakayarekura bivuye inyuma maze bakamera nka za nka zanyoye kanyanga zigatangira guhamiriza ariko yazishiramo zigasanga zarakoze ibitari byo.<\/p>\n\n\n\n<p>Nubwo umuziki mu&nbsp; nsengero nyinshi wamaze&nbsp; kuvangirwa na muzika zindi hari amakorari n\u2019abaririmyi bazi icyo gukora,batakira ibije byose ahubwo bahagaze kuri muzika yemewe n\u2019ijambo ry\u2019Imana kandi abo Imana yiteguye no kubatwara bakazaririmba muri cya gitaramo gikomeye twese abizera Imana by\u2019ukuri dutegereje.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Turi\u00a0 mu gihe cy\u2019iterambere n\u2019umuvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga kandi abatuye\u00a0 uyu mubumbe\u00a0 bafite ibyo bakunda kumva, kureba, kuvuga n\u2019ibindi. Nyamara ibintu byose ntibishimisha abantu ku rwego rumwe, hari abashimishwa no&hellip; <\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":1053,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_seopress_robots_primary_cat":"","_seopress_titles_title":"","_seopress_titles_desc":"","_seopress_robots_index":"","footnotes":""},"categories":[5],"tags":[],"class_list":["post-1052","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imyidagaduro"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1052","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1052"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1052\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1060,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1052\/revisions\/1060"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1053"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1052"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1052"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1052"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}