{"id":482,"date":"2024-08-02T12:24:22","date_gmt":"2024-08-02T10:24:22","guid":{"rendered":"https:\/\/divvanews.com\/?p=482"},"modified":"2024-08-02T12:24:23","modified_gmt":"2024-08-02T10:24:23","slug":"umugore-amaze-imyaka-30-ataryama","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/2024\/08\/02\/umugore-amaze-imyaka-30-ataryama\/","title":{"rendered":"Umugore amaze imyaka 30 ataryama"},"content":{"rendered":"\n<p>Uwo mugore witwa Nguyen Ngoc My Kim, uzwi cyane ku kazina \u2018Umudozi w\u2019umugore utaryama\u2019 (The seamstress who never sleeps) mu Ntara atuyemo ya Long An, kandi ni izina yemera cyane kuko abona rimukwiriye kandi akaryishimira.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img alt=\"\" loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"539\" height=\"401\" src=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/imyaka-weeeee.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-483\" srcset=\"https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/imyaka-weeeee.jpg 539w, https:\/\/divvanews.com\/wp-content\/uploads\/2024\/08\/imyaka-weeeee-300x223.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 539px) 100vw, 539px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Mu gihe cyose, yabajijwe n\u2019itangazamakuru ku bijanye no kuba amaze igihe ataryama, yakomeje kubihamya ko amaze imyaka 30 ataryama ngo asinzire, kandi ko bitigeze bigira ingaruka ku buzima bwe na gato.<\/p>\n\n\n\n<p>Gusa, uwo mugore avuga atavukanye ubwo bushobozi bwo kuryama ngo asinzire ahubwo yagiye abyitoza mu gihe yari umukobwa w\u2019umwangavu. Ibitotsi bye ngo byatakaye cyane kubera ko yimenyereje kujya asoma mu masaha y\u2019ijoro cyane, ndetse ngo mu gihe yari atangiye umwuga we wo kudoda yarakoraga cyane akageza nijoro kugira ngo ashobore kurangiza imyenda y\u2019abakiriya yabaga afite. Byaje kugera ku rwego rw\u2019uko yumva nta bitotsi na bikeya agira, akumva adakeneye kuryama rero, akabyihorera rwose.<\/p>\n\n\n\n<p>Amajoro yose akajya abigenza atyo, agakomeza agakora ijoro rigacya. Aganira n\u2019abanyamakuru, Nguyen yagize ati, \u201cNicaraga imbere y\u2019imashini yanjye idoda, singerageze kujya mu buriri ngo ndyame kuko nabaga mfite impungenge ko byambuza kurangiza imyenda y\u2019abakiriya ku gihe\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje agira ati \u201cKu ntangiriro, hari ubwo nahuraga n\u2019ibintu binkomereye mu masaha y\u2019ijoro, nko kuba agatotsi gatoya kaza kakantwara, ngakora amakosa menshi mu gihe ndimo ndoda, ubundi rimwe na rimwe nkumva naniwe cyane, hari n\u2019igihe nagize impanuka nkeya zo mu muhanda biturutse ku munaniro\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Yunagmo ati \u201cAriko, nyuma yo kumara igihe ntaryama, bikamara amezi, imyaka, amaso yanjye ndetse n\u2019umubiri wanjye byaje kumenyera kubura ibitotsi. Kuva ubwo, sinashoboraga kuryama no mu gihe nabaga numva mbishaka\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Nguyen Ngoc My Kim yaje kumenyakana ku mbuga nkoranyambaga muri iyo Ntara akomokamo, kuko abantu baramubona akora umunsi wose, ndetse n\u2019ijoro ryose arimo adoda, amatara yaka ndetse n\u2019imiryango y\u2019aho adodera ngo irara ifunguye, hakaba n\u2019ubwo abantu binjiramo mu ijoro ngo barebe uko arimo akora.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati, \u201cKu ntangiriro, abantu bacyeya nibo batangazwaga cyane no kuba ntaryama, nyuma umubare w\u2019abatangazwa no kubona mpora mu kazi nkora ugenda wiyongera, nyuma birenga kumvikana nk\u2019ibihuha, nkomeza kugenda namamara cyane kubera ubushobozi bwanjye bwo kudasinzira\u201d. <\/p>\n\n\n\n<p>Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko, ubu Nguyen Ngoc My Kim asurwa n\u2019abaturutse imihanda yose, baje kureba uko ahora mu kazi kandi akaba amaze imyaka 30 ataryama, gusa ngo si we wa mbere muri Vietnam ukoze icyo kintu kidasanzwe, kuko hari undi musaza witwa Thi Luu, uwo akaba ari umuhinzi w\u2019imyaka 80, akaba amaze imyaka 60 ataryama ngo asinzire.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uwo mugore witwa Nguyen Ngoc My Kim, uzwi cyane ku kazina \u2018Umudozi w\u2019umugore utaryama\u2019 (The seamstress who never sleeps) mu Ntara atuyemo ya Long An, kandi ni izina yemera cyane&hellip; <\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":483,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_seopress_robots_primary_cat":"","_seopress_titles_title":"","_seopress_titles_desc":"","_seopress_robots_index":"","footnotes":""},"categories":[5],"tags":[],"class_list":["post-482","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imyidagaduro"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/482","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=482"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/482\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":484,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/482\/revisions\/484"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/483"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=482"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=482"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/divvanews.com\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=482"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}