Indirimbo z’Inyarwanda nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend

Umunsi wo kuwa gatanu iyo ugeze abantu benshi baba bari gupanga uko weekend yabo izagenda haba kubazasohoka ndetse na bazaguma mu ngo baruhukana n’umuryango wabo.

Ibyo byose ni ibikorwa bisaba kuba umuntu atakiri mu mvune z’akazi ahubwo aba ari kuruhuka ari nako yitegura umunsi wo kuwa mbere kugirango azagasubiremo ameze neza mu mutwe.

Indirimbo ni kimwe mu bintu bifasha abantu kuruhuka neza yewe nabagiye mu kabyiniro ni kimwe mu bibafasha kunezerwa bazibyina, dore ko ubu amasaha yo mu tubari cyangwa mu bindi bikorwa by’imyidagaduro yamaze kongerwa muri uku kwezi – Ni ukubyina kugera bukeye.

Abahanzi nabo baba bafite akazi kenshi mu uku kwezi gusoza umwaka aho baba bafite ibitaramo byinshi ari nako bashyira hanze indirimbo kugirango umwaka urangire bahagaze neza.

Twaguhitiyemo urutonde rw’indirimbo icumi nshyashya wakumva muri iyi weekend mugihe uri kuruhukana n’abawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *