Turi mu gihe cy’iterambere n’umuvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga kandi abatuye uyu mubumbe bafite ibyo bakunda kumva, kureba, kuvuga n’ibindi. Nyamara ibintu byose ntibishimisha abantu ku rwego rumwe, hari abashimishwa no gukina imikino itandukanye abandi bagahitamo kuririmba.

Icyo nshaka kugeza ku basomyi b’uru rubuga ni uburyo umuziki nk’ikintu gikunzwe cyane ku isi ufite ingaruka ku mubiri n’intekerezo zacu, ubisoma abyitondere kuko si amagambo yanjye ahubwo n’ibyashyizwe ahagaragara n’inzobere muri muzika. Na none iyi nkuru irerekeza ku umuziki wemewe n’ijambo ry’Imana.
Ese wigeze kuba umuririmbyi? kuririmba biragushimisha? Uririmba ibyo uzi? Ni iki gituma uririmba? Ese uririmba ibyo Imana yemera? Ese kuririmba byakunguye iki? Ibi bibazo biradufasha cyane gusobanukirwa n’umuziki icyo uri cyo n’ingaruka ufite.
Umuziki ni iki?
Umuziki ni uburyo bwo kurangira kw’ikintu runaka. Iyo kurangira kubaye mu buryo bukurikije amategeko karemano yashyizweho n’Imana ubwayo bibyara”ijwi” ariko iyo bibaye mu buryo butubahirije ayo mategeko bibyara”urusaku” ibi byavuzwe na Willy Winandy.
Umuziki rero nyakuri ni ukomoka ku majwi akaba ari nayo mpamvu abaririmbyi bamwe bajya bibeshya ko bari kuririmba nyamara bari gusakuza gusa bitewe no kutamenya ayo mategeko.
Ese waba waragiye mu gitaramo cy’indirimbo? None se wasanze baririmba cyangwa barasakuzaga?
Imana yabwiraga abantu bayiririmbiraga ariko bishushanya bakora ibidakorwa. Kuririmba ni ikintu kimwe ariko gusa ni ibyo uririmba nacyo ni ikindi.
Abaririmbyi benshi bihisha mu makorari cyangwa mu nsengero bakaririmba maze abantu bagatwarwa ariko batarahindutse, bagasambana, bakagira amagambo, bakanwa inzoga bagakora n’ibindi bibi nyamara mu ijuru hari Imana itabeshywa igihe nikigera batarihana bazahererezwa mu mugabane ubakwiriye.
Umuziki ufite aho ukumoka
Umuziki watangiriye mu ijuru aho Marayika ukomeye ariwe Lusiferi yaririmbiraga Imana, maze ikanezerwa hanyuma akaza kwirukanwa shishi itabona bitewe no guteza akaduruvayo n’imyigararagambyo mu ijuru. Nyamara ntiyongeye kuririmba ukundi ahubwo ya mpano ikomeye yarayinyazwe.
Mbere y’icyaha umuziki wabagaho na nyuma yacyo warakomeje nkuko umugaragu w’Imana yabyanditse mu gitabo cy’Intangiriro 4:24.

Tuhabona Yubalu wabaye sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge – Nyuma y’imyaka itari mike, Mose na Mushiki we bazanye uburyo bwo kuririmba bita”antiphonale”mu gifaransa, ni uburyo bwo kuririmba bamwe batera bagaceceka abandi bakikiriza babasubiza.
Ni ko byagenze igihe bari bamaze kwambuka inyanja itukura(Kuva,15:20). Abaheburayi bari bafite ubwoko butatu bwa muzika: “ibikoresho bahuhamo, ibifite imirya n’ibyo bakubitaho imirishyo.”
Byarakomeje cyane ariko mu gihe cya Yesu ntabwo muzika yari yitaweho cyane nko mu bindi bihe ahubwo nyuma yaho niho byaje gukomera.

Nyuma rero indirimbo zihimbaza Imana zaje gushyirwa mu majwi ane (souprano,alto,basse na tenor) kugirango zitandukanwe n’izindi.
Birababaje kubona indirimbo z’Imana zimwe zisigaye zisa n’izindi zose ,ni cyo gituma Imana yabwiye Mose iti:”Iryo jwi si urusaku rw’abasakurishwa no kunesha,kandi si ijwi ry’abasakurishwa no kuneshwa;ahubwo ndumva amajwi y’ababyina”. Kuva 32:18
Ingaruka z’umuziki
Umuziki ushobora kuba umuti igihe ukoreshejwe neza ariko ugahinduka ikiyobyabwenge igihe ukoreshejwe nabi. Ikintu kibabaje ni uburyo abantu bakoresha za muzika batazi ukuntu zaje n’aho zaturutse .
Iyo ugenzuye za muzika usanga zifitanye isano na banyirazo, amateka yabo cyangwa ibyo bari bagamije kugeraho. Yaba muzika ya Rock na Roll, Jazz, reggae n’izindi nyinshi usanga zaratwaye uruhu n’uruhande abasore n’inkumi, abagabo n’abagore.
Ubushakashatsi bwerekana ko izi muzika zerekeza ku byo ba nyirazo bari barabujijwe cyangwa barahishwe: ibiyobyabwenge, imibonano mpuzabitsina, uburenganzira bwabo ,ubwigomeke, ubukene, intambara n’ibindi.
Izi muzika rero zose zateranyirijwe mu cyuma kigezweho bita “sentetizeri”. Nyamara ubwacyo si kibi ahubwo injyana gifite n’abaririmbyi bagikoresha ni ho hari ikibazo abantu bagomba kwiga izo njyana n’aho ziberekeza.

Umuziki rero ushobora kongera umusemburo urinda indwara, kurwanya uburibwe, gukemura ibibazo bijyanye n’ubusinzi.
Nyamara muzika yihuta kandi basubiramo incuro nyinshi ishobora kongera umuvuduko w’amaraso bigateza umuntu urupfu. Inzobere zerekana ko umuziki ushobora gutuma umuntu akora ibyo atateganyaga, ibyo atatekerejeho neza kubera ko intekerezo ziba zagiye mu y’indi si.
Urugero uzasanga aho ibitaramo byo gusohora indirimbo byabaye abantu bamwe bemera gutanga n’amafaranga batagira nyuma bikazarangira badahiguye ibyo bahize. Hari n’abantu bimaraho utwabo kubera gutwarwa na muzika.
Abaririmbyi bagenga ibitekerezo by’abantu babateze amatwi nkuko umuririmbyi Mick Jagger abivuga:”Icyo dukora ni ukugenga ibitekerezo by’abantu ndetse n’ubushake bwabo kandi n’andi matsinda y’abacuranzi hafi ya yose ni uko abigenza”

Uwitwa Jimi Hendrix nawe mu 1960 yagize ati:”ushobora gukoresha muzika ugasinziriza intekerezo z’abantu,ukazigusha ikinya, zamara gucika intege ku rugero rwo hejuru,ukabakoresha ibyo ushaka byose,ukabakoresha icyo ushaka cyose”.
Mu by’ukuri rero ngiri ibanga rikoreshwa mu bitaramo by’indirimbo byinshi bishakisha agafaranga aho abantu basinzirizwa na muzika bakayarekura bivuye inyuma maze bakamera nka za nka zanyoye kanyanga zigatangira guhamiriza ariko yazishiramo zigasanga zarakoze ibitari byo.
Nubwo umuziki mu nsengero nyinshi wamaze kuvangirwa na muzika zindi hari amakorari n’abaririmyi bazi icyo gukora,batakira ibije byose ahubwo bahagaze kuri muzika yemewe n’ijambo ry’Imana kandi abo Imana yiteguye no kubatwara bakazaririmba muri cya gitaramo gikomeye twese abizera Imana by’ukuri dutegereje.