Umuraperi Riderman yikomye mugenzi we Neg G The General wumvikanye ari kumusebya mu ndirimbo avuga ko mugihe adahagaritse ibi bintu azitabaza RIB.

Neg G The General yamenyekanye kuva mu myaka ya 2004 ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers aha ari naho Riderman yatangiriye umuziki mbere y’uko bashwana ahagana mu 2005 ishyira 2006.
Nyuma yo gutandukana umuhanzi Neg G yakomeje kugenda yumvikana mu itangazamakuru hamwe no mu ndirimbo zitandukanye asa nkuri gusembura uyu muhanzi.
Ibi ntabwo bibaye inshuro imwe. Kuri ubu yumvikanye ari kuririmba (free style) mu kiganiro gitambuka ku muyoboro wa you tube.
Neg G aba agaruka ku izina rya Riderman avuga ko umwana azabyara azamwita amazina ye – muri iyo ndirimbo.
Ibyo yaririmbye ntabwo byashimishije uyu muhanzi kuko yahise abyerekana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagize ati “Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa ngo avuge kuri Riderman ntabwo arya? Ntiyahinga ngo yeze? Ntiyahinga ngo aronke?
Kandi ubu twitabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka.
Shakira ahandi Bro umaze imyaka irenga 10 ungerageza nkakwihorera. Nshyira hasi rwose! Twubahane..”

Muri 2027 nabwo Riderman yikomye Neg G avuga ko yamwinjiriye mu buzima bw’urugo rwe mu ndirimbo ari nayo mpamvu yafashwe umwanzuro wo kutongera kugira ibiganiro bagirana.