Ab’ingenzi b’amazina azwi bize mu Ishuri rya Gisirikare ryarangijemo Brian Kagame

Brian Kagame, umuhererezi mu muryango wa Perezida Paul Kagame, na we yarangije amasomo ya gisirikare mu ishuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst ryanarangijemo mukuru we, Ian Kagame, rikaba ryaranyuzemo abakomeye ku Isi, barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.

Amakuru yo kuba Brian Kagame yarangije muri iri shuri ryo mu Bwongereza, yatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Johnston Busingye, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

Amb. Busingye ubwo yifurizaga ishya n’ihirwe Brian Kagame, yagize ati “Ibirori binogeye ijisho by’akarasisi ko kurangiza amasomo muri Royal Sandhurst Military Academy, mu Bwongereza uyu munsi. Ndagushimiye Ofisiye muto Brian Kagame. Igihugu gitewe ishema nawe. Turakwifuriza ibyiza.”

Amafoto yashyizwe hanze na Amb. Busingye, agaragaza ko ibirori byo kurangiza kwa Brian Kagame, byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse na bakuru ba Brian Kagame, Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame umaze imyaka ibiri arangije muri iri shuri, bari kumwe kandi na David Nsengiyumva na we warangirije rimwe na Ian.

Ni ishuri ryizemo ibikomerezwa

Urutonde dukesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, rubimburirwa na Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.

Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde rugizwe n’abantu bazwi banyuze muri iri shuri yaba ababashije gusorezamo amasomo n’abatarayasoje.

Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu w’Umwami Charles III. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishami ry’iri shuri Royal Air Force College Cranwell.

Prince Harry, murumuna wa Prince William, na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.

Iri shuri kandi ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.

Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.

Hariho kandi Lieutenant General Frederick William “Fred” Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana.

Uru rutonde rwa Ranker, rugaragaraho abanyabigwi benshi, biganjemo abo mu miryango y’Ibwami bw’Ibihugu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *