Menya amavugurura mashya YouTube igiye gukora

Urubuga rwa Youtube ruri gukora igerageza ry’uburyo bushya bwongerewe kuri porogaramu yarwo muri telefoni za Android, aho hashyizweho aho urukoresha azajya akanda hanyuma rwo rugahitamo video runaka areba, uburyo buzaba bwitwa ‘Play Something’.

Mu busanzwe iyo ufunguye urubuga rwa Youtube uhita ubona video ushobora kureba cyangwa ugashakisha izijyanye n’amahitamo yawe. Ubu buryo bushya bwo uzajya uhitirwamo video runaka.

Uburyo imbuga nka Youtube zikora, zikusanya amakuru y’ibyo ukunda kureba cyangwa gushakisha hanyuma zikajya zihitamo ibyo zikwereka ziyagendeyeho. N’iyo urebye video runaka ukayitindaho indi ntuyitindeho, nabyo ibifata nk’amakuru agaragaza ibyo ukunda.

Ibi rero biri mu bishobora kuzajya bigenderwaho mu gihe Youtube igiye kuguhitiramo video izajya ikugenera mu gihe wakanze kuri bouton ya ‘Play Something’.

Iyi bouton izaba iherereye mu gice cyo hasi kigaragara ukimara gufungura urubuga rwa Youtube.

One thought on “Menya amavugurura mashya YouTube igiye gukora

  1. Terima kasih atas karya-karya luar biasa yang Anda bagikan melalui blog. Setiap tulisan Anda selalu penuh informasi berharga dan menginspirasi banyak orang. Dedikasi Anda dalam berbagi pengetahuan sangat terlihat, dan gaya penulisan Anda yang menarik membuat setiap artikel terasa menyenangkan untuk dibaca. Semoga terus berkarya dan memberikan manfaat bagi banyak orang. Anda benar-benar menginspirasi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *