Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC yagaragaje amarangamutima adasanzwe yifashishije amagambo yo muri Bibiliya Yera, nyuma yo kwambika impeta y’urukundo Kathia Uwase Kamali uvukana na Miss Nishimwe Naomie bombi bamenyekanye cyane mu itsinda rya ’Mackenzies’ ryakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, Adonis yifashishije amagambo yanditse mu Migani 18:22, agira ati “Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”
Adonis yarengejeho andi magambo ye, agira ati “Isezerano ridashobora guhungabanywa. Nabonye byose muri wowe, Kathia.”
Adonis yambitse impeta y’urukundo Kathia Kamali ku wa 1 Mutarama 2025. Ni inkuru uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Kathia ubwo yambikwaga impeta, yari kumwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuvandimwe we, Miss Nishimwe Naomie, uheruka gushakana na Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.


