Impaka zabaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko uwahoze ari umunyamategeko wa Davido, Bobo Fred Ajudua, atangaje ko Mitchelle Anuoluwapo Adeleke witwa umwana wa mbere wa Davido atari uwe mu maraso.

Bobo Fred avuga ko bapimye DNA mu bitaro bibiri bagasanga uriya mwana ufite imyaka 11 atari uwe.
Ni nyuma y’uko uyu mwana akoze isabukuru y’amavuko agashyira amafoto kuri Instagram ye agakomeza gusakazwa n’ibitangazamakuru bemeza ko ari umwana wa Davido.
Amagambo yandsitse kuri Instagaram yuyu mwana, nayo yakomeje gutiza umurindi ibyemeza ko ari umukobwa wa Davido, dore ko yanditseho ko ari umukobwa mukuru wa Davido.

Nyamara Bobo Fred Ajudua yaje abitera utwatsi avuga ko hakozwe ibizamini bya DNA ndetse ko bakwiye guha amahoro Davido kuko uriya mwana atari uwe.
Impaka ni nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bemeza ko uyu mwana ari uwa Davido abandi babihakana, cyane ko Davido ntacyo aravuga.