Bimwe mu bizagaragara mu mashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie na Joe Boy – AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yasangije abamukurikira amwe mu mafoto azagaragara mu ndirimbo yakoranye n’umuhanzi Joe Boy uri mu bakunzwe cyane muri Afurika.

Iyo ndirimbo aba bahanzi bahuriyemo bayise “Beauty on Fire.” Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto abagaragaza bari mu ifatwa ry’amashusho ahita arenzaho amagambo agira ati “Beauty on fire hamwe na Joe Boy murayibona vuba kuri Televiziyo zanyu.”

Joe Boy yaje mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize aje gufata aya mashusho y’iyi ndirimbo. Mu rugendo rwe nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse kuza gukorana na Melodie byarangira agasubira iwabo muri Nigeria.

Muri mu 2022 nibwo uyu muhanzi yahuye na Melodie ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta yahuriyemo n’abandi barimo Christopher, Bushali, Kenny Sol, Bwiza na Chris Eazy.

Joe Boy ubusanzwe yitwa Joseph Akinwale. Ni umusore w’imyaka 27 kuko yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Ni umwanditsi n’umuririmbyi, wanyuze mu biganza bya Mr Eazi kuko yabarizwaga mu bahanzi yafashaga binyuze muri sosiyete ye yise emPawa Africa nubwo muri Gashyantare uyu mwaka yayivuyemo agashinga iye ifasha barumuna be yise ‘Young Legend’.

Yize muri Kaminuza ya Lagos aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imicungire y’Abakozi.

Yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’, ndetse nyuma yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Ed Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi.

Joeboy afite nyinshi mu ndirimbo zakunzwe, zirimo iyo yise ‘Sip’ cyangwa ‘Alcohol’ n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *