Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, atazakomeza aka kazi.

Ni itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mutarama 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi ku buryo hakongerwa amasezerano.
Rigira riti “Turamenyesha Abanyarwanda bose by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye na Torsten Frank Spittler wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’akazi.”
FERWAFA kandi yakomeje ivuga ko mu gihe cya vuba izatangaza umutoza mushya uzakomezanya Ikipe y’u Rwanda.
Spittler mbere yo guhabwa amasezerano mu Amavubi, ntabwo benshi bamwemeraga kuko nta makipe akomeye yanyuzemo, ariko igihe yari amaze, hari imitima y’abafana bamwe yari amaze kwigarurira.

Agiye nta tike n’imwe ahesheje iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba mu Gikombe cya Afurika cya 2025, ndetse n’iyo mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu muri Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024).
Mu gihe cy’umwaka uyu umutoza ukomoka mu Budage atoza Amavubi, mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine ndetse atakaza indi ine, yanatumye iyi kipe iyobora Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026.