Kwizera Jojea yatsindiye Amavubi asubira ku mwanya wa mbere

Igitego kimwe rukumbi cya Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa kabiri mu ikipe y’u Rwanda, cyafashije Amavubi kwegukana intsinzi imbere ya Lesotho maze ihita yisubiza umwanya wa Mbere.

Abakinnyi ba Amavubi bari kwishimira igitego

Amavubi yakinaga na Lesotho mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Umukino wabereye muri Afurika y’epfo.

Ku munota wa 45, Amavubi yazamutse neza, maze Djihad Bizimana acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina warebye uko Kwizera Jojea yari ahagaze amushyirira ku kirenge na we ahita ashyira mu rushundura.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Amavubi yafashe umwanya wa mbere n’amanota 7 inganya na Afurika y’Epfo ya kabiri na Benin ya 3, Lesotho ya 4 ifite 5, Nigeria ifite 3, Zimbabwe 2.

Kwizera Jojea niwe watsinze igitego mu gice cya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *