Umuhanzi Kivumbi akomeje kuzenguruka umugabane w’i Burayi akora ibitaramo, nyuma yo kuva mu Bufaransa agiye kujya no mu mijyi itandukanye yo mu Budage.

Mu Bufaransa Kivumbi yakoreye mu mujyi wa Lyon ari naho yamurikiye bwa mbere album ye ‘Ganza’. Ubu ategerejwe mu Budage mu Mujyi wa Hannover aho azaba akorera igitaramo ku wa 15 Kamena 2024.
Kivumbi azava mu Budage yerekeza muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.
Iyi album y’indirimbo 10 Kivumbi ari kumurika hirya no hino yagiye hanze ku wa 17 Gicurasi 2024, ikaba iya kabiri nyuma y’iyo yise ‘DID’ uyu muhanzi yasohoye mu 2021.
Nyuma yo kuyimurikira muri ’Atelier du Vin’ mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024, uyu muhanzi yahise atangira urugendo rwo kuyimurikira i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye.
