Tanasha Donna utegerejwe mu bitaramo bibiri agiye gukorera mu Rwanda, yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 20 Kamena 2024, Tanasha Donna yabanje kwisegura ku bamutumiye n’abantu bose bamutegereje bakamubura umunsi wabanje kuko yibeshye ku itike y’indege ye.
Uyu mugore ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yavuze ko yishimiye kuba agiye kuhakorera ibitaramo, ahamya ko abazabyitabira bazahagirira ibihe byiza.
Tanasha Donna ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 21-22 Kamena 2024, aho ndetse kugeza ubu amatike yo kwinjira mu bitaramo bye yamaze gushyirwa ku isoko.
Byitezwe ko ku wa 21 Kamena 2023 Tanasha Donna azataramira muri ‘The B Lounge’ i Nyamirambo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we azishyura ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.
Bukeye bwaho, ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri ‘piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe bizaba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.
