Diva House beauty imaze kubaka izina mu bikorwa by’ubwiza mu Rwanda igiye gutangira guhugura abashaka kwiga imyuga yabyo mu ntara z’u Rwanda kugirango nabo barusheho gukora ibyiza kandi bijyanye n’igihe.

Diva House Beauty isanzwe itegura n’ibihembo bya Diva Beauty Awards, byabaye ku nshuro ya mbere ariko hahembwa abo mu mujyi wa Kigali gusa. Ku nshuro ya kabiri hatekerejwe no gushyiramo abo mu ntara.
Ni nayo mpamvu hatekerejwe igikorwa cyo kwegera abahakorera n’abandi bifuza kubyiga bakajya kubahugura.
Umuyobozi mukuru wa Diva House Beauty, Niyikiza Olivier avuga ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’ibyiza gusa ari nayo mpamvu bagomba gutanga ayo mahugurwa ku banyarwanda bose ku buryo umuntu ahoy aba ari hose yakoresha imisatsi, make-up, ingohe n’ibindi byose bijyanye n’ubwiza.
Ati “Hari abantu bajya mu ntara ugasanga yanze kujya gukoresha imisatsi cyangwa se ibindi bintu by’ubwiza aho hantu yitwaje ko atizeye ko bamukorera neza. Ibyo turashaka ko bicika mu bantu bakumva ko aho bari hose hari abahanga babyo kandi babikora mu buryo bw’umwuga.”
Iki gikorwa kizatangirira mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Biteganyijwe ko kwigisha abiyandikishije bizahera taliki ya 24 kugera kuya 30 Kamena 2024.

Nyuma yo guhugura abatuye umujyi wa Rubavu bazajya no mu tundi turere
Abazahabwa ayo mahugurwa ni abashyashya hamwe n’abandi bifuza kongera ubumenyi bafite muri iyo myuga dore ko hazaba hari abahanga mu kubikora.
Kuri iyi nshuro hazigishwa gutera ingohe (Lashes) no gusiga ibirungo byo mu maso (Make-Up).
Kwigisha Make-up bizaba ari ibihumbi mirongo inani (80,000frw) naho ingohe (lashes) bibe ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000frw).
Ati “Abazagaragaza ubuhanga kurusha abandi bazabona amahirwe yo guhatana muri Awards harimo no kubasinyisha mu ihuriro ryacu ku buryo tuzajya tubaha abakiliya bacu baherereye mu turere twabo.” Diva beauty Awards ku nshuro ya kabiri biteganyijwe ko izaba mu mpera z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka.