Umuhanzi Koffi Olomide yatumijwe n’urwego rugenzura itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho (CSAC) kubera kutabyumva kimwe na Leta ya Congo Kinshasa biturutse ku magambo yatangarije kuri Televiziyo.

Amazina ye nyakuri ni Antoine Christophe Agbepa Mumba. Yitabye CSAC nyuma y’uko, mu kiganiro yatumiwemo ku wa 06.07.2024 kuri Television y’Igihugu RTNC, yavuze ko nta ntambara iri mu burasirazuba bwa RDC.
Yabwiye umunyamakuru ati ‘Uravuga iyihe ntambara? Nta ntambara ihari. Turakubitwa, badukubita inshyi, batugira ibyo ifundi igira ibivuzo.’
Umunyamakuru aramubaza ati ‘Nibura se wemera ko twatewe?’
Koffi Olomide arasubiza ati ‘Intambara ni igihe uraswa nawe ukarasa, nka kuriya bimeze muri Ukraine.’
Iminsi ine nyuma y’aho, iki kiganiro cyabaye gihagaritswe, umunyamakuru wari ukiyoboye, Jessy Kabasele, nawe ajya kwitaba CSAC anasaba n’imbabazi ku mbuga nkoranyambaga ze.