Icyamamare i Hollywood Will Ferrell ari mu Rwanda

Umunyamerika John William Ferrell wamamaye muri filime zitandukanye nka Step brothers, Eif, The other gus, ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho yanagiranye ibiganiro na bamwe mu bakora uyu mwuga wa sinema.

Uyu mugabo w’imyaka 57 Ari i Kigali ku butumire bwa Kwetu Films ya Eric Kabera uzwi mu gutunganya filime. Yagiranye ikiganiro n’abakinnyi ba filime, abafata amashusho ndetse n’abashora imari muri sinema biganjemo abo mu Rwanda.

Ikiganiro Will Ferrell yagiranye n’abari bitabiriye cyibanze ku rugendo rwe muri sinema, n’inama agira abantu bashaka kuyinjiramo.

Uyu munyabigwi muri 2015 yahawe inyenyeri y’abanyabigwi muri ‘Hollywood Walk of Fame’. Uwo mwaka British GQ yamugize umunyarwenya uhiga abandi mu Bwongereza.

Uyu mugabo yaje mu Rwanda ku butumire bwa Eric Kabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *