Umugore yishwe no kurya ashaka gushimisha abafana

Umugore witwa Pan Xiaoting, w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Bushinwa, wajyaga yerekana ibiganiro kuri interineti birimo kuba ako kanya (Livestream), akora ibyitwa ‘Mukbang’ (kurya byinshi cyane hagamijwe gushimisha abamukurikira kuri interineti), yapfuye mu gihe yarimo atambutsa icyo kiganiro cye azize kurya byinshi.

Umukino wo kurya cyane uzwi nka ‘Mukbang’ ngo ni umukino ukunzwe cyane mu Bushinwa, aho usanga abantu ibihumbi bashyira ubuzima bwabo mu kaga bakarya ibirengeje urugero mu rwego rwo gushaka abafana kuri interineti (Views).

Umwe muri abo bari bamaze igihe bashyira ubuzima bwabo mu kaga, harimo na Pan Xiaoting, wahoze akora mu kabari, nyuma agatangira gukora uwo mwuga wo kurya cyane (Mukbang) agamije gushimisha abafana, birangira ahatakarije ubuzima muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.

Ibizamini by’isuzuma bikorerwa ku mirambo (Autopsy) byagaragaje ko igifu cye cyari cyuzuyemo ibyo kurya byinshi kitigeze gishobora gusya ndetse n’umubiri we wo ku gice cyo kunda wari warangiritse bikomeye.

Pan Xiaoting ngo yagiye muri uwo mwuga nyuma yo kubona ko hari abawukora ukabaha amafaranga menshi ndetse n’impano zitandukanye bahabwa n’ababareba cyangwa se abafana babo. Atangira gukora ibya Mukbang nk’umwuga gusa ngo byari bimugoye cyane, ariko uko yagendaga amenyera yongeraga ingano y’ibyo arya.

Akimara kwiyemeza gukora uwo mwuga ngo yakodesheje inzu ayikoresha nka sitidiyo (studio) akajya afatiramo amashusho arimo kurya kugira ngo yereke abamukurikira urwego ariho kandi umubare w’abamukurikira kuri interineti cyane cyane nawo ugakomeza kuzamuka. Gusa bamwe mu bafana be ntibahwemaga kumubwira ko bafite impungenge z’ubuzima bwe kuko babona arimo abushyira mu kaga.

Ababyeyi ba Pan Xiaoting nabo ngo bahoraga bamusaba kureka uwo mwuga wo kurya cyane kuko bumvaga bibatera ubwoba ko azagira ibibazo, ndetse bamwe mu bafana bamubwiraga ko arimo yicukurira imva imburagihe. Ariko uko umubare w’abamukurikira kuri interineti wazamukaga niko nawe yakomezaga kongera ingano y’ibyo arya ngo haze benshi kurushaho, ku buryo we atari akikunda ahubwo icyo yitagaho kwari ukurya bikabije abafana bakiyongera.

Gusa we mu gisubiza abo bose bavugaga ko bafite impungenge z’ubuzima bwe, yarasekaga, ubundi akagira ati, “Ntimugire ikibazo nzabikemura”.

Pan Xiaoting na mbere hose ntiyari mu bagore bananutse, ariko amaze kwinjira mu mwuga wa Mukbang, ngo ibiro byariyongereye cyane ageza ku biro 300, gusa ntibyamutera impungenge akomeza kuzamura ingano y’ibyo arya.

One thought on “Umugore yishwe no kurya ashaka gushimisha abafana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *