Rude Boy yavuze uburyo impanga ye yigeze kumugambanira ngo bamufunge

Umuhanzi w’Umunyanigeriya, Paul Okoye uzwi nka Rude Boy wamamaye mu itsinda rya P-Square n’impanga ye, Peter Okoye uzwi nka Mr P, yavuze ko uyu muvandimwe we yashatse kumugambanira na mukuru wabo (Jude Okoye) ku nzego zishinzwe kugenzura ikoreshwa nabi ry’umutungo muri Nigeria, EFCC kugira ngo batabwe muri yombi.

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yakoranye na Radio, City FM ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba aba bavandimwe bombi barongeye gutandukana nk’itsinda nyuma y’uko mu 2021 bari batangaje ko bongeye kwiyunga ndetse ko bagaruye itsinda P-Square.

Yavuze ko umuvandimwe we Peter yabagambaniye we na mukuru wabo Jude Okoye, akabatanga mu kigo gishinzwe gukurikirana abantu bakoresha nabi umutungo ndetse bakorwaho iperereza nubwo ryaje kurangira badatawe muri yombi nyuma yo gusanga nta byaha bibahama.

Ati “Umubano wacu wageze aho uba mubi, kuko njyewe na mukuru wacu, Jude Okoye, yadutanze muri EFCC. Gusa iperereza ryagaragaje ko nta byaha byo kunyereza umutungo twakoze.”

Yakomeje avuga ko impanga ye Peter yamusabye ko batashyira ku karubanda ibijyanye n’amacakubiri yabo, gusa avuga ko icyo ari icyemezo atishimiye kubera ko hari abazatangira kumwita umuntu mubi niyongera guhitamo kongera gukora umuziki ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *