Igisobanuro cy’ubuzima, ingorane n’ishyaka kuri Queen Kalimpinya

Miss Queen Kalimpinya ni umukobwa wahatanye mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2017, nyuma ajya no mu bagore bakina umukino wo gusiganwa batwaye imodoka ibi byatumye atinyura n’abandi bagore bitinyaga muri uyu mukino.

Kuri ubu nta wagutera amabuye uvuze ko Kalimpinya ari mu bagore ba mbere mu Rwanda bagaragaye muri uwo mukino. Ibi byakanguye benshi bamwe bamushimira kudacika intege no kubafungurira uwo muryango.

Mu mikino imwe n’imwe, abakobwa bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusabwa ishimishamubiri kugira ngo bahabwe ibyari mu burenganzira bwabo cyangwa bari bakwiriye, n’ibindi. Kalimpinya avuga ko ntabyo yigeze ahura nabyo ariko agasaba abandi bakobwa kudacika intege.

Uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwa instagram yatanze inama ku bantu bamukurikirana agendeye muri uku kwezi kwa Kanama twinjiyemo.

Ati “Ninjiye muri Kanama, nafashe igihe cyo gutekereza maze nibaza inama nagira abantu mpereye nkiri muto niba nshobora kuvuga ejo hazaza.”

Yavuze ku bintu bitatu harimo – Ubuzima, Ingorane hamwe n’ishyaka.

Ku buzima yabihuje no kuba ari umugore, abihuza n’ukuntu abandi bantu babafata nkabatagira intege mu buzima bwabo ati “Kuba umugore ntabwo ari ukugira intege nke.”

Yakomeze avuga ko kuba mwiza ari mugihe uba ukoresha ukuri kwawe.

Ku ishyaka yagize ati “Biteye ubwoba bidashidikanywaho, kandi rimwe na rimwe birababaza, ariko urabikunda-komeza rero.”

Aha yavugaga ko niba uri gukora ikintu ukunda biba biteye ubwoba kandi bigoye cyane gusa ngo niba ukunda uwo mwuga komeza uwukore kuko ubikunda.

https://www.instagram.com/p/C-SUBV5MZk3/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *