Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yahaye impano y’amafaranga angana n’amadorari 10,000 (Arenga Miliyoni 13 z’amanyarwanda) umunyarwenya wo muri Uganda Rango Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye Komasava ku rubuga rwe rwa TikTok.

Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko uyu muhanzi yanamutumiye muri Tanzania kugira ngo basangangire, akaba azanamwishyurira buri kimwe cyose cyijyanye n’urugendo.
Tenge Tenge ntabwo ari umuntu woroshye na busa, dore ko 5% by’amafaranga akura mu bikorwa akora aba aye, mu gihe 20 ajya mu mufuka wa manager we Mike, ari nako andi yose asigaye ajya mu muryago we.
