Ishimwe Sonia wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 akegukana ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss Heritage) agiye kurongorwa n’umukunzi we Bahoza Joel bamaze igihe bakundana.

Biteganyijwe ko ubukwe by’uyu mukobwa n’uyu musore, buzaba taliki 7 Nzeri uyu mwaka hazabaho imihango yo gusaba no gukwa. Iyi izabera mu karere ka Rubavu ari naho uyu mukobwa avuka.
Ku wa 14 Nzeri hazabaho imihango yo gusezerana mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro.
Ni mu gihe kandi mu mugoroba w’uwo munsi abatumiwe bazishimana n’inshuti n’imiryango muri Romantic Garden ku Gisozi.
Uyu musore bagiye kubana, Dr. Joël Bahoza asanzwe ari umuganga ukora muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.


