Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Isheja Butera Sandrine wagizwe Umuyobozozi Mukuru wungirije wa RBA.

Isheja Butera yari asanzwe ayobora radiyo ya Kiss FM, akaba agiye kungiriza Cléophas Barore ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yavanye kandi ku mirimo Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).