Perezida Kagame yitabiriye umukino wa Amavubi nyuma y’imyaka umunani

Nyuma y’imyaka umunani atarebera umupira w’amaguru w’amakipe y’imbere mu Gihugu kuri stade, kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje Amavubi na Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye.

Umukuru w’Igihugu yinjiyemo mu gice cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino asanga amakipe yombi anganya 0-0 nk’uko igice cya mbere cyari cyarangiye.

Perezida Paul Kagame yaherukaga kureba umukino uwo ari wo wose wa ruhago w’amakipe y’imbere mu Gihugu ari kuri sitade tariki 30 Mutarama 2016 ubwo Amavubi yakinaga na DRC, atsindwa 2-1 muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika mu irushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) u Rwanda rwari rwakiriye.

Uyu mukino warangiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) inganyije na Nigeria 0-0.

Amavubi yanganyije na Nigeria nyuma yo kunganya na Libya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wabereye muri Libya, bivuze ko ubu afite amanota abiri mu mikino ibiri.

Mu gihe kuri uyu wa Kabiri hategerejwe undi mukino wo muri iri tsinda uhuza Benin na Libya saa tatu z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *