Umuhanzi wo muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka wubatse izina mu muziki nka Ruger, aratangaza ko atazongera gukunda na rimwe, nyuma y’uko umukunzi we amubabaje none umutima we ukaba wuzuye ibikomere.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, atangaje aya magambo, nyuma y’uko mu minsi yashize yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo nubwo atagaragaje umukunzi we.
Nta minsi yari iciyeho kandi, atangaje ko kuri we yakundana n’abakobwa batanu icyarimwe kandi mu buryo bungana.
Uyu muhanzi izina Ruger yarihawe na D’Prince wavumbuye impano ye, akaba na nyiri Jozing World Label, ndetse nyuma yo kumusinyisha bahise bashyira hanze EP cyangwa se Extended Play bise ‘Pandemic’. Ni EP yari iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Ruger’, ‘Bounce’ na ‘Abu Dhabi’.